Inshuti Yawe

Yesu, Inshuti Yawe

Jesus is your friend

Njye mfite inshuti. Ni inshuti nyanshuti ntigeze mbona ahandi. Ni nziza cyane kandi ni mudahemuka, ku buryo nifuza ko nawe wamumenya. Igikomeye kandi ni uko nawe ubwe yifuza kuba inshuti yawe.

Ngiye kukubwira ibimwerekeyeho. Ushobora gusoma amateka ye muri Bibiliya. Kandi ntibeshya. Bibiliya ni ukuri. Ni Ijambo ry’Imana.

Imana niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Niyo Nyagasani ku isi no mu Ijuru. Niyo itanga ubuzima n’umwuka kuri byose.

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Inshuti Yawe

God's creation

Yesu ni Umwana w’Imana. Imana yamwohereje ku isi, kugira ngo abe umucunguzi wacu. Imana yakunze abari mu isi cyane (Bivuze ko yadukunze wowe nanjye), byatumye yohereza Umwana wayo w’ikinege Yesu (Ngo apfire ibyaha byacu), kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo aronke ubugingo bw’iteka (Yohana 3:16).

Yesu yaje ku isi nk’agahinja. Se na nyina ku isi bakaba Yozefu na Mariya. Yavukiye mu kiraro, aryamishwa mu kavure amatungo yariragamo.

Jesus' birth. Yarezwe na Yozefu na Mariya, akura abubaha. Yakuranye n’abavandimwe bakinaga. Yafashaga Yozefu mu kazi ke k’ububaji.

Jesus and the lad with food

Yesu amaze kuba umusore, yigishije abantu ibyerekeye Se wo mu Ijuru. Yabagaragarije ko Imana ibakunda. Yakijije abarwayi ndetse ahumuriza abihebye. Yari inshuti y’abana. Yifuzaga ko bamuhora i ruhande. Yahoranaga umwanya wabo. Abana bakundaga Yesu kandi bagakunda no kuba hamwe nawe.

           Abantu bamwe ntibakundaga Yesu. Bamugiriraga ishyari ku buryo banamwangaga.

           Baramwanze bimwe byo kugera n’aho bamwica. Umunsi umwe uteye ubwoba, bishe Yesu, bamubambye ku musaraba. Nyamara Yesu nta kibi yari yakoze. Ahubwo yagombaga kudupfira (wowe nanjye) kubera ko twacumuye. 

Jesus on the cross

Amateka ya Yesu ntabwo arangirana n’urupfu rwe. Imana yamuzuye mu bapfuye. Intumwa ze zarabibonye. Hanyuma yaje gusubira mu Ijuru.

           Nonaha ashobora kukubona ndetse no kukumva. Azi byose kuri wowe, kandi akwitayeho. Mubwire ibikugoye, yiteguye kugufasha. Ushobora guca bugufi ukamubwira, igihe icyo aricyo cyose, aho ariho hose.

           Umunsi umwe azagaruka! Azaza gutwara abamwizeye bose abajyane mu Ijuru. 

 

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti

Umucunguzi Wawe

The prodigal son asking his father for his inheritance

Mbese urishimye? Cyangwa se ubwoba n’umutimanama ugucira urubanza byakwambuye ibyishimo byawe? Waba se wifuza kwiyambura ubwo bwoba ndetse n’uko kwicira urubanza? Ushobora kuba wibaza, uti: “Mbese nzigera mbona ibyishimo mu buzima?”

Ngufitiye inkuru nziza! Hariho ushobora kugufasha akanakubabarira ibyaha byawe ndetse akaguha n’umunezero uhoraho. Izina rye ni Yesu. Reka nkubwire ibimwerekeye.

 Imana Se, niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Natwe niyo yaturemye, wowe nanjye.

Imana iradukunda. Ikunda buri wese. Imana iradukunda bihebuje, byatumye yohereza Umwana wayo w’ikinege Yesu muri iyi si. Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yakijije abarwayi kandi ahumuriza abihebye. Yahumuye impumyi. Yigishije abantu byinshi. Inkuru y’ubuzima bwe wayisoma muri Bibiliya.

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Umucunguzi Wawe

Yesu yifuza ko twasobanukirwa urukundo ruhebuje Se adukunda wowe nanjye. Kugira ngo asobanure neza urwo rukundo Se adukunda wowe nanjye, yaganiriye iyi nkuru ikurikira. Mwabisanga mu Butumwa bwiza, uko bwanditswe na Luka Wera, igice cya 15, kuva ku murongo wa 11kugeza ku wa 24.

Umugabo yari atuye mu mujyi, yishimye hamwe n’abahungu be babiri. Yibwiraga ko byose ari byiza. Umunsi umwe, umwe mu bahungu be amwivumburaho, hanyuma araza aramubwira, ati: 

“Njye hano mu rugo ndaharambiwe, ndashaka kubaho ukwanjye. Ndagiye. Mpa umunani wanjye”. Se, n’agahinda kenshi amuha amafaranga, hanyuma aramureka aragenda. Yibwiraga ko atazongera kumubona bibaho. Mbese ni kuki uyu mwana yari icyigenge?

Umuhungu yagiye kwishimisha mu mahanga hamwe n’inshuti ze. Yatagaguje amafaranga ye mu buzima bwa wenyine kubera kwikunda, habe no gutekereza ku by’ejo hazaza. Yumvaga yishimisha bihagije, kugeza ku munsi yisanze nta n’igiceri asigaranye ndetse na za nshuti ze zamutaye.

Yisanze wenyine kandi mu bibazo. Atangira kwibaza, ati mbese hakorwa iki? Yiyemeje gusaba akazi ku mworozi. Yarakabonye ariko bamuha ako kugaburira ingurube. Yatangiye kwicuza amafuti yose yari yarakoze, n’ukuntu yubahutse Se. Mu gutekereza ibyo, ninako yakomezaga kwicira urubanza.

The prodigal son feeding the pigs

Umunsi umwe, yibutse uburyo Se yamukundaga, n’ukuntu akiba iwabo nta na kimwe yifuzaga ngo akibure. Ndetse n’abagaragu ba Se bararyaga bagahaga. Maze aribaza, ati: “Mbese gusubira kwa Data n’ibyo namukoreye byose, byashoboka? Mbese azongera ankunde? Singikwiriye kwitwa umwana we. Naba anyakiriye, niteguye no kuba umugaragu we”.

Ubwo yarahagurutse aragenda, ajya kwa Se. Yagombaga kumenya niba Se akimukunda.

Umubyeyi yahoraga yifuza kongera kubona umwana we kuva umunsi yamusezeragaho. Yahoraga yibaza niba umwana we azagaruka. Umunsi umwe, abonera umuntu kure, uza yerekera iwe. Yaba se ari umuhungu we? Amaze kubona neza ko ari umwana we, yiruka amusanganira ngo amuhobere.

“Data, nagucumuyeho. Singikwiriye no kwitwa umwana wawe”, uwo ari umuhungu. Ariko Se we, yihutira gutegeka abagaragu be ati: “Nimumuzanire imyambaro myiza kandi mutegure umunsi mukuru! Umwana wanjye yari yarazimiye none yagarutse”.

The father welcoming the prodigal son home

Twese nta hantu dutandukaniye n’uyu mwana. Twese twagiye kure y’Imana Data. Twatakaje amahirwe n’imigisha atanga. Twaracumuye kandi twitandukanyije nawe. Uyu munsi Data wo mu Ijuru araduhamagarira kuza iwe. Adutegerezanyije urugwiro.

Mbese dushobora kwiyumvisha urukundo Yesu adufitiye? Nyuma yo kwigishiriza kuri iyi si imyaka itatu, yararetse abanyabyaha bamubamba ku musaraba. Yarababajwe cyane, yarirengagijwe, mu gutanga ubuzima bwe no kumena amaraso ye ku bw’ibyaha bya buri muntu.

Mbese waza ku Mana ugasaba imbabazi z’ibyaha byawe? Iyo Yesu abona wicuza ibyaha byawe, arakubabarira akakuhagiza amaraso yamennye. Mbega ibintu byiza! Wahinduka mushya! Ubuzima bwawe bwagira icyerekezo gishya. Yesu yasimbuza ibyiyumviro byo kwicira urubanza n’ubwoba biri mu mutima wawe akaguha ibyishimo n’umunezero. Yaba umucunguzi wawe

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti

Amahoro Y’umutima Mu Isi Y’ibibazo

Peace

“Amahoro, mbese amahoro ari hehe? Mu bihugu byacu, mu ngo zacu, cyangwa cyane cyane mu mitima yacu na roho zacu?” Uko kuboroga kuzuye agahinda kwakomeje kumvikana mu binyejana byahise ariko bigakomeza kugaragara ko isi irushaho gutera ubwoba no kunyeganyezwa n’imiyaga. Mbese nawe niko umutima wawe utabaza? Rwagati mu mibabaro no mu bibazo, mbese waba ubasha guhumeka amahoro y’umutima amwe aruta ibindi byose?

Ni byinshi bikorwa hagamijwe kurushaho kugira isi nziza, ikanagira umutekano wisumbuyeho, ariko ugasanga ahubwo ari byo birushaho kugira ubuzima ingutu. Akenshi usanga abantu bafite ubuzima bworoshye kuruta ababyeyi babo, ariko nyamara bagahura n’ingorane no kubura umutuzo kurushaho. Abantu baraserereye, barananiwe kandi bafite n’impungenge. Biragaragara ko hakenewe icyerekezo, inama, umutekano, n’icyizere. Dukeneye kandi twifuza amahoro y’umutima.

Amahoro y’umutima, mbega ubukungu! Mbese koko dushobora kubona ubwo bukungu? Mu isi yuzuye amakimbirane, kwiheba, ingorane n’ibibazo?

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Amahoro Y’umutima Mu Isi Y’ibibazo

Ubushakashatsi bwimbitse burakomeje! Abantu benshi bashakira amahoro mu kumenyekana, mu bukire, mu kwishimisha, mu budahangarwa, mu mashuri no mu bumenyi, mu mibanire n’abandi ndetse no mu rushako. Bahihibikanira kuzuza ubwenge mu mitwe yabo, no kurundanya amafaranga, ariko ntibite ku bya roho. Abandi bashakisha uko bakwihisha ukuri k’ubuzima bishora mu businzi cyangwa se n’ibiyobyabwenge, ariko amahoro bashaka ntabwo aba muri bene ibyo. Ibyo bagerageza gukora byose ntaho bibageza uretse gukomeza kuzenguruka mu bibatenguha, mu bicantege ndetse no mu makosa. Baracyishwe n’irungu kandi bari bonyine. Baracyafite umutima uhagaze mu isi y’ibibazo.

Muntu mu Buyobe

Imana irema muntu, hanyuma imutuza mu busitani bwiza, ngo anezezwe n’amahoro, ibyishimo ndetse n’umudendezo uhamye. Ariko ubwo Adamu na Eva basuzuguraga, bahise batangira gusogongera ku mbere, bifuzaga kwibera aho Imana iri, ariko kubera isoni batangira kwihisha. Kwicira urubanza hamwe n’ubwoba byasimbuye amahoro n’umunezero bagiraga. Ayo niyo mahame y’isi y’ibibazo n’umutima uhagaze.

Mu gihe ubugingo bwacu bwitandukanyije n’Imana, kamere yacu yo gukiranirwa iba yateye umugongo Ijwi ryayo. Iyo ntambara itubamo niyo ntandaro yo guhangayika no kubunza imitima nka Adamu na Eva. Iyo duhindukiriye ibyifuzo n’imigambi byacu bwite turahangayika kandi tukababazwa. Uko turushaho kwihugiraho ni nako turushaho guhangayika. Kutizera ubuzima ndetse n’imihindagurikire y’isi dutuye bihungabanya umutekano wacu ndetse bikanatubuza amahoro.

Niba utarabimenya, icyaha gishobora kuba impamvu yo guhangayika kwawe. Abantu bashakishiriza amahoro mu bintu byo hanze aha no mu mitungo. Bitwaza isi yuzuye ibibazo ngo niyo ibatera guhagarika imitima. Ariko ntabwo biteguye gushakira ayo mahoro mu mitima yabo.

Yesu Kristo, Umwami w’Amahoro

Nta mahoro ashobora kubaho mbere yo gukusanyiriza hamwe ibigize ubuzima byose, ngo bikorere hamwe n’uwaturemye kandi utwumva. Ibyo kandi bishoboka gusa iyo wiyeguriye Kristo wese wese. Si Umwami w’isi gusa, ahubwo anazi ubuzima bwacu kuva ku ntangiriro kugera ku mpera yabwo. Ni twebwe yatekerezaga ubwo yazaga hano mu isi “kumurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, no kuyobora ibirenge byacu mu nzira y”amahoro” (Luka 1:79).

Yesu atanga umucyo mu cyimbo cy’umwijima, amahoro mu cyimbo cy’imvururu, umunezero mu cyimbo cy’agahinda, ibyiringiro mucyimbo cyo gucika integer, n’ubuzima mu cyimbo cy’urupfu. Aravuga muri Yohana 14:27 aratubwita, ati “Mbahaye amahoro, mbasigiye amahoro yanjye, ntimuhagarike imitima yanyu”.

Kwihana Kuzana Amahoro yo mu Mutima

Igihe mwumva muremerewe kubera icyaha, umuti ni ukwihana mugahindukira kugira ngo ibyaha byanyu bibabarirwe (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19). Nibyo Yesu abahamagarira kugira ngo ubuzima bwanyu buhinduke rwose. “Ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28), muri Yohana 1:9 dusezeranywa ko “Nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranurwa kose”. Mbese mwiteguye ubwo butumire?

Iyo muje musanga Yesu muhabwa imbabazi n’umudendezo. Mu gihe cy’akababaro n’agahinda byo mu mutima, ukuzura urukundo n’imbabazi. Iyo Yesu yinjiye mu mitima yanyu, mubasha gukunda n’abanzi banyu, ibi bishoboka kubera imbaraga z’amaraso ya Yesu.

Amahoro Ahoraho

Nk’umukristo, kwizera Imana no kwiringira kugira neza kwayo bikurinda ubwoba no kwiheba, kubera ko idukunda kandi itwitaho. Kuki twiheba? Mbega ukuntu kwiringira Imana idahinduka kandi ihoraho iteka ryose biruhura! Twige gukora nk’uko Ijambo ry’Imana ritubwira muri 1Petero 5:7 riti “mumwikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe”. Dufite kandi n’isezerano rivuga ngo “Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye” (Yesaya 26:3).

Hamwe na Yesu Kristo mu mutima wawe, inyota y’amahoro irashira. Azaguha amahoro n’umutuzo biboneka mu kumwiringira gusa. Muzavuge mufatanyije n’umusizi ngo:

Nzi amahoro, aho ataba

Umutuzo, hagati mu miyaga ikomeye,

Cyangwa se, niherereye ahantu hatazwi,

Hamwe n’umwigisha wanjye nshobora gutera intambwe.

          -Ralph Spalding Cushman

Uzagira amahoro y’umutima mu isi y’ibibazo! Fungurira Yesu urugi rw’umutima wawe nonaha – Maze umunsi umwe nawe azagukingurire umuryango w’Ijuru, aho amahoro nyayo ahora ubuziraherezo.

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti