Umucunguzi Wawe

The prodigal son asking his father for his inheritance

Mbese urishimye? Cyangwa se ubwoba n’umutimanama ugucira urubanza byakwambuye ibyishimo byawe? Waba se wifuza kwiyambura ubwo bwoba ndetse n’uko kwicira urubanza? Ushobora kuba wibaza, uti: “Mbese nzigera mbona ibyishimo mu buzima?”

Ngufitiye inkuru nziza! Hariho ushobora kugufasha akanakubabarira ibyaha byawe ndetse akaguha n’umunezero uhoraho. Izina rye ni Yesu. Reka nkubwire ibimwerekeye.

 Imana Se, niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Natwe niyo yaturemye, wowe nanjye.

Imana iradukunda. Ikunda buri wese. Imana iradukunda bihebuje, byatumye yohereza Umwana wayo w’ikinege Yesu muri iyi si. Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yakijije abarwayi kandi ahumuriza abihebye. Yahumuye impumyi. Yigishije abantu byinshi. Inkuru y’ubuzima bwe wayisoma muri Bibiliya.

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Umucunguzi Wawe

Yesu yifuza ko twasobanukirwa urukundo ruhebuje Se adukunda wowe nanjye. Kugira ngo asobanure neza urwo rukundo Se adukunda wowe nanjye, yaganiriye iyi nkuru ikurikira. Mwabisanga mu Butumwa bwiza, uko bwanditswe na Luka Wera, igice cya 15, kuva ku murongo wa 11kugeza ku wa 24.

Umugabo yari atuye mu mujyi, yishimye hamwe n’abahungu be babiri. Yibwiraga ko byose ari byiza. Umunsi umwe, umwe mu bahungu be amwivumburaho, hanyuma araza aramubwira, ati: 

“Njye hano mu rugo ndaharambiwe, ndashaka kubaho ukwanjye. Ndagiye. Mpa umunani wanjye”. Se, n’agahinda kenshi amuha amafaranga, hanyuma aramureka aragenda. Yibwiraga ko atazongera kumubona bibaho. Mbese ni kuki uyu mwana yari icyigenge?

Umuhungu yagiye kwishimisha mu mahanga hamwe n’inshuti ze. Yatagaguje amafaranga ye mu buzima bwa wenyine kubera kwikunda, habe no gutekereza ku by’ejo hazaza. Yumvaga yishimisha bihagije, kugeza ku munsi yisanze nta n’igiceri asigaranye ndetse na za nshuti ze zamutaye.

Yisanze wenyine kandi mu bibazo. Atangira kwibaza, ati mbese hakorwa iki? Yiyemeje gusaba akazi ku mworozi. Yarakabonye ariko bamuha ako kugaburira ingurube. Yatangiye kwicuza amafuti yose yari yarakoze, n’ukuntu yubahutse Se. Mu gutekereza ibyo, ninako yakomezaga kwicira urubanza.

The prodigal son feeding the pigs

Umunsi umwe, yibutse uburyo Se yamukundaga, n’ukuntu akiba iwabo nta na kimwe yifuzaga ngo akibure. Ndetse n’abagaragu ba Se bararyaga bagahaga. Maze aribaza, ati: “Mbese gusubira kwa Data n’ibyo namukoreye byose, byashoboka? Mbese azongera ankunde? Singikwiriye kwitwa umwana we. Naba anyakiriye, niteguye no kuba umugaragu we”.

Ubwo yarahagurutse aragenda, ajya kwa Se. Yagombaga kumenya niba Se akimukunda.

Umubyeyi yahoraga yifuza kongera kubona umwana we kuva umunsi yamusezeragaho. Yahoraga yibaza niba umwana we azagaruka. Umunsi umwe, abonera umuntu kure, uza yerekera iwe. Yaba se ari umuhungu we? Amaze kubona neza ko ari umwana we, yiruka amusanganira ngo amuhobere.

“Data, nagucumuyeho. Singikwiriye no kwitwa umwana wawe”, uwo ari umuhungu. Ariko Se we, yihutira gutegeka abagaragu be ati: “Nimumuzanire imyambaro myiza kandi mutegure umunsi mukuru! Umwana wanjye yari yarazimiye none yagarutse”.

The father welcoming the prodigal son home

Twese nta hantu dutandukaniye n’uyu mwana. Twese twagiye kure y’Imana Data. Twatakaje amahirwe n’imigisha atanga. Twaracumuye kandi twitandukanyije nawe. Uyu munsi Data wo mu Ijuru araduhamagarira kuza iwe. Adutegerezanyije urugwiro.

Mbese dushobora kwiyumvisha urukundo Yesu adufitiye? Nyuma yo kwigishiriza kuri iyi si imyaka itatu, yararetse abanyabyaha bamubamba ku musaraba. Yarababajwe cyane, yarirengagijwe, mu gutanga ubuzima bwe no kumena amaraso ye ku bw’ibyaha bya buri muntu.

Mbese waza ku Mana ugasaba imbabazi z’ibyaha byawe? Iyo Yesu abona wicuza ibyaha byawe, arakubabarira akakuhagiza amaraso yamennye. Mbega ibintu byiza! Wahinduka mushya! Ubuzima bwawe bwagira icyerekezo gishya. Yesu yasimbuza ibyiyumviro byo kwicira urubanza n’ubwoba biri mu mutima wawe akaguha ibyishimo n’umunezero. Yaba umucunguzi wawe

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti

Amahoro Y’umutima Mu Isi Y’ibibazo

Peace

“Amahoro, mbese amahoro ari hehe? Mu bihugu byacu, mu ngo zacu, cyangwa cyane cyane mu mitima yacu na roho zacu?” Uko kuboroga kuzuye agahinda kwakomeje kumvikana mu binyejana byahise ariko bigakomeza kugaragara ko isi irushaho gutera ubwoba no kunyeganyezwa n’imiyaga. Mbese nawe niko umutima wawe utabaza? Rwagati mu mibabaro no mu bibazo, mbese waba ubasha guhumeka amahoro y’umutima amwe aruta ibindi byose?

Ni byinshi bikorwa hagamijwe kurushaho kugira isi nziza, ikanagira umutekano wisumbuyeho, ariko ugasanga ahubwo ari byo birushaho kugira ubuzima ingutu. Akenshi usanga abantu bafite ubuzima bworoshye kuruta ababyeyi babo, ariko nyamara bagahura n’ingorane no kubura umutuzo kurushaho. Abantu baraserereye, barananiwe kandi bafite n’impungenge. Biragaragara ko hakenewe icyerekezo, inama, umutekano, n’icyizere. Dukeneye kandi twifuza amahoro y’umutima.

Amahoro y’umutima, mbega ubukungu! Mbese koko dushobora kubona ubwo bukungu? Mu isi yuzuye amakimbirane, kwiheba, ingorane n’ibibazo?

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Amahoro Y’umutima Mu Isi Y’ibibazo

Ubushakashatsi bwimbitse burakomeje! Abantu benshi bashakira amahoro mu kumenyekana, mu bukire, mu kwishimisha, mu budahangarwa, mu mashuri no mu bumenyi, mu mibanire n’abandi ndetse no mu rushako. Bahihibikanira kuzuza ubwenge mu mitwe yabo, no kurundanya amafaranga, ariko ntibite ku bya roho. Abandi bashakisha uko bakwihisha ukuri k’ubuzima bishora mu businzi cyangwa se n’ibiyobyabwenge, ariko amahoro bashaka ntabwo aba muri bene ibyo. Ibyo bagerageza gukora byose ntaho bibageza uretse gukomeza kuzenguruka mu bibatenguha, mu bicantege ndetse no mu makosa. Baracyishwe n’irungu kandi bari bonyine. Baracyafite umutima uhagaze mu isi y’ibibazo.

Muntu mu Buyobe

Imana irema muntu, hanyuma imutuza mu busitani bwiza, ngo anezezwe n’amahoro, ibyishimo ndetse n’umudendezo uhamye. Ariko ubwo Adamu na Eva basuzuguraga, bahise batangira gusogongera ku mbere, bifuzaga kwibera aho Imana iri, ariko kubera isoni batangira kwihisha. Kwicira urubanza hamwe n’ubwoba byasimbuye amahoro n’umunezero bagiraga. Ayo niyo mahame y’isi y’ibibazo n’umutima uhagaze.

Mu gihe ubugingo bwacu bwitandukanyije n’Imana, kamere yacu yo gukiranirwa iba yateye umugongo Ijwi ryayo. Iyo ntambara itubamo niyo ntandaro yo guhangayika no kubunza imitima nka Adamu na Eva. Iyo duhindukiriye ibyifuzo n’imigambi byacu bwite turahangayika kandi tukababazwa. Uko turushaho kwihugiraho ni nako turushaho guhangayika. Kutizera ubuzima ndetse n’imihindagurikire y’isi dutuye bihungabanya umutekano wacu ndetse bikanatubuza amahoro.

Niba utarabimenya, icyaha gishobora kuba impamvu yo guhangayika kwawe. Abantu bashakishiriza amahoro mu bintu byo hanze aha no mu mitungo. Bitwaza isi yuzuye ibibazo ngo niyo ibatera guhagarika imitima. Ariko ntabwo biteguye gushakira ayo mahoro mu mitima yabo.

Yesu Kristo, Umwami w’Amahoro

Nta mahoro ashobora kubaho mbere yo gukusanyiriza hamwe ibigize ubuzima byose, ngo bikorere hamwe n’uwaturemye kandi utwumva. Ibyo kandi bishoboka gusa iyo wiyeguriye Kristo wese wese. Si Umwami w’isi gusa, ahubwo anazi ubuzima bwacu kuva ku ntangiriro kugera ku mpera yabwo. Ni twebwe yatekerezaga ubwo yazaga hano mu isi “kumurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, no kuyobora ibirenge byacu mu nzira y”amahoro” (Luka 1:79).

Yesu atanga umucyo mu cyimbo cy’umwijima, amahoro mu cyimbo cy’imvururu, umunezero mu cyimbo cy’agahinda, ibyiringiro mucyimbo cyo gucika integer, n’ubuzima mu cyimbo cy’urupfu. Aravuga muri Yohana 14:27 aratubwita, ati “Mbahaye amahoro, mbasigiye amahoro yanjye, ntimuhagarike imitima yanyu”.

Kwihana Kuzana Amahoro yo mu Mutima

Igihe mwumva muremerewe kubera icyaha, umuti ni ukwihana mugahindukira kugira ngo ibyaha byanyu bibabarirwe (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19). Nibyo Yesu abahamagarira kugira ngo ubuzima bwanyu buhinduke rwose. “Ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28), muri Yohana 1:9 dusezeranywa ko “Nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranurwa kose”. Mbese mwiteguye ubwo butumire?

Iyo muje musanga Yesu muhabwa imbabazi n’umudendezo. Mu gihe cy’akababaro n’agahinda byo mu mutima, ukuzura urukundo n’imbabazi. Iyo Yesu yinjiye mu mitima yanyu, mubasha gukunda n’abanzi banyu, ibi bishoboka kubera imbaraga z’amaraso ya Yesu.

Amahoro Ahoraho

Nk’umukristo, kwizera Imana no kwiringira kugira neza kwayo bikurinda ubwoba no kwiheba, kubera ko idukunda kandi itwitaho. Kuki twiheba? Mbega ukuntu kwiringira Imana idahinduka kandi ihoraho iteka ryose biruhura! Twige gukora nk’uko Ijambo ry’Imana ritubwira muri 1Petero 5:7 riti “mumwikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe”. Dufite kandi n’isezerano rivuga ngo “Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye” (Yesaya 26:3).

Hamwe na Yesu Kristo mu mutima wawe, inyota y’amahoro irashira. Azaguha amahoro n’umutuzo biboneka mu kumwiringira gusa. Muzavuge mufatanyije n’umusizi ngo:

Nzi amahoro, aho ataba

Umutuzo, hagati mu miyaga ikomeye,

Cyangwa se, niherereye ahantu hatazwi,

Hamwe n’umwigisha wanjye nshobora gutera intambwe.

          -Ralph Spalding Cushman

Uzagira amahoro y’umutima mu isi y’ibibazo! Fungurira Yesu urugi rw’umutima wawe nonaha – Maze umunsi umwe nawe azagukingurire umuryango w’Ijuru, aho amahoro nyayo ahora ubuziraherezo.

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti

Kubaturwa Mu Bwoba

Mbese ubwoba ni iki?

Ubwoba ni umwanzi uza bucece anyonyomba, agatera abantu bose, ku myaka yose, ndetse n’ahantu hose. Ararimbura kandi arambura, akaroga ibitekerezo byacu, akatwambura amahoro yacu yo mu mutima, ndetse akangiza umunezero wacu w’ubuzima. Bidutesha umutwe, tukabura ubwisanzure, tukarira, tukamera nk’abasazi ndetse tugacika intege. Mbega ibyiyumviro bibi kandi bitifuzwa!

Dutinya ubushyamirane n’ihindagurika ryo hanze aha, gutsindwa ndetse n’ibigeragezo. Abantu bamwe batinya uburwayi no kubabazwa. Abandi bagatinya ko hagira ikibi kiba ku babo. Abandi bagira ubwoba bwa bagenzi babo n’ibitekerezo byabo. Abandi batinya umwijima cyangwa ubwigunge. Benshi bagira ubwoba bwo gupfa no guhura n’icyo batigeze bamenya imbona nkubone. Hari n’abakristo bagira ubwoba ko hato Ijuru ryabo ryaba ritizewe, cyangwa se wenda ko Imana yaba itarabababariye ibyaha byabo. Nti bafite gusa ubwoba bwo gupfa, ahubwo bafite n’ubwoba bwo kubaho.

Ubwoba bwinjira mu ntekerezo zacu buhoro buhoro kandi bucece, ku buryo tutanamenya ko turimo kuba inzirakarengane z’ibyo byiyumviro bibi. Yewe n’akoba gake kamera nk’agatonyanga k’irangi mu kirahure cy’amazi kagahindura ibara ry’amazi yose. N’iyo ako koba kaba gake cyane, karamutse kadahagaritswe gatuma n’ibindi bitekerezo biva ku murongo.

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Kubaturwa Mu Bwoba

Ubuzima burakomeye. Isi nayo ni ingome. Ariko ibibazo byo hanze ntibyagakwiye kwangiza amahoro yacu y’imbere mu mutima. Tugomba kwirinda ubwoba bwo mu mutima. Bwa bwoba bwinjira iyo icyifuzo cyacu cya mbere na mbere kitatugendekeye uko twabishakaga. Ubugingo bwacu bwabayeho mu ishusho y’Imana, bukayitakambira. Iyo twagiye kure y’Imana, tugomba no kwitegura kuzurwa n’ubwoba, ibibazo ndetse no gutinya.

Satani yifashisha ubwoba bwacu. Buri uko abonye amahirwe agerageza kubwongera, kandi akagerageza kukwemeza ko ari ukuri ndetse ko byumvikana. Inzira zacu zikomeza kwijima, ndetse n’umutwaro wo mu mutima ukarushaho kuremera, kugeza ubwo twiheba burundu, tukibwira ko nta bundi bufasha twabona bibaho.

Satani akorera mu mwijima. Ntashobora gukorera mu mucyo kubera ko “Imana ari umucyo, kandi ko muri yo hatari umwijima na muke” (1Yohana 1:1-5). Satani amenya intege nke zacu hanyuma akazigenderaho akaduteza ibigeragezo byinshi hamwe n’ubwoba. Ashakisha uko yarimbura ukuri no kuduteza gushidikanya kuri uko kuri akoresheje ibinyoma bye. Niba twigumaniye ibyo bibi byihishe mu mwijima wo mu mitima yacu no mu ntekerezo zacu, satani azakomeza imirimo ye y’ubugome yo kuduca intege no kuduteza ubwoba. Ashobora kuneshwa ndetse n’imbaraga ze zigasubizwa inyuma mu gihe dusanze umucyo.

Gutinya Imana

 Icyaha kidutera ubwoba bwinshi, buterwa no kumva ko ubuzima bwacu budashimisha Imana. Wari umunsi uteye ubwoba ubwo Adamu na Eva biyeguriye ubushukanyi bwa satani bwo gusuzugura itegeko ry’Imana ryari iryo kutarya ku mbuto z’igiti cyari hagati mu busitani.  Mu gusuzugura baracumuye ndetse batangira kwihisha amaso y’Imana. Imana yarabahamagaye maze Adamu, ati: “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi maze ndatinya” (Itangiriro 3:10).

Mu basekuruza bose uhereye kuri Adamu, ikiremwa muntu gihora mu nsi y’igiti cy’icyaha. Mu gihe ubwo bwoba bw’urubanza rw’Imana hari uwo butera kwicuza ibyaha bye, buhinduka imbaraga nziza mu buzima kuko “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge” (Zaburi 111:10). Iki ni icyubahiro gikomeye twiyumvamo. Tubonaho gato ku buhangare bw’Imana, n’ubutabera bwayo, guca urubanza kwayo, urukundo rwayo, impuhwe zayo, ubwenge bwayo ndetse no kubaho iteka ryose kwayo. Izi byose, ni Ushoborabyose kandi ikanaba hose igihe cyose. Tubona ko ukubaho kwacu kuri mu biganza byayo hanyuma tugatinya kubabaza Imana iteye ityo. Tuzi ko urubanza rw’Imana ruhanisha umuriro wo mu kuzimu ku bibera mu cyaha “Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hasigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana” (Abaheburayo 10:26-27). Kuba tubizi rero, bituzanira gutinya icyaha. Mu gukomeza kumenya Imana nk’inshuti yacu bwite, mu kwicuza, gusaba imbabazi ndetse no kubaha, gukorera Imana byongerwa intege n’ubwoba bwiza, mu rukundo no gutanga amashimwe ku bw’impano itagereranwa y’Ijuru “Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganyijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano, kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganyijwe rwose” (1Yohana 4:18). Ubwoba bwacu ku Mana si bumwe buduhahamura, ahubwo ni bumwe bushimangira urukundo rwacu tuyifitiye. Iyo bwatugezemo hose mu buzima bwacu, ni ubwoba bwirukana ubundi bwoko bw’ubwoba bwose. Noneho se, kubera iki hari benshi ubwoba bw’ingeri zose bwigarurira imitima yabo, bugatesha umurongo intekerezo zabo, ndetse bukuzuza icuraburindi mu buzima bwabo? Inzira y’Imana ni inzira y’amahoro n’icyizere.

Hari inkuru itubwira ku mwana wagiraga ubwoba bwo kugenda nijoro ariko se yaba agendana nawe ndetse anamufashe ukuboko ubwoba bwose bugashira. Umwijima ntiwari ukimutera ubwoba kubera ko yakundaga kandi akizera se ndetse akaba azi ko se amwitaho atatuma hagira ikibi cyamubaho. Dore urufunguzo rwacu rwo kwibohora ubwoba: Tugomba kwiga kumenya neza Data wa twese uri mu Ijuru. Kugeza aho tumenyerana n’Imana, tukayiyegurira ntacyo dusize inyuma, tugashyira ikiganza cyacu mu mutekano w’ikiganza cyayo. Maze tukayibwira twicishije bugufi ibitugoye byose, ndetse n’imibabaro ituma twiheba.

Dufite urugero ku Ntumwa y’Imana Petero, igihe Yesu yamubwiye kugendera ku mazi arimo imihengeri n’imivumba myinshi ku Nyanja ya Galileya. Petero nta bwoba yagize, kugeza ubwo agera aho atakibona Nyagasani maze agatangira kureba imivumba ikakaye y’amazi, niko gutangira kurohama (Matayo 14:24-31). Uko dukomeza gushaka uburyo twakwibohora ku bucakara bw’ubwoba, ndetse tugashyira icyizere cyacu mu Mana, Umwuka wayo aratwongorera byoroheje kandi bituje. Mu gihe dukomeje kwerekeza amaso yacu kuri we, tukirengagiza ubwoba bwiza, imiyaga iratuza. Imana ishobora noneho gusubiza ibibazo byacu, igasimbuza gushidikanya ukwizera, ndetse ikadufata ukuboko mu mutuzo. Ku bw’umugisha wayo, dushobora gutsinda ikigeragezo kitubuza amahwemo cy’ubwoba.

Ubwoba bw’Ahazaza

Ibanga ritazwi ry’ahazaza ritera ubwoba abaritinya. Buri gitondo, babyukira ku munsi utunguranye. Bahura no kwibaza gutandukanye ku bintu bibatera ubwoba mu gihe ibitekerezo byabo byirukanka mu nzira z’umwijima, zigaragaramo ubwoba kandi nyamara wenda butari bukwiye. “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima” (Abafilipi 4:6). Mu gushyira ahazaza mu biganza by’Imana, dushobora kuyegurira umutwaro wacu w’ahazaza tutazi. Bigerageze wirebere!

Benshi bafite ubwoba bw’ahazaza kubera ko nta cyerekezo cy’ubuzima bwabo bafite. Muri kwa kutamenya iyo bajya, bakagira ibyiyumviro bibi. Imana izi ibizaba byose. Ndetse baretse Imana ikabayobora, ubuzima bwabo ntibwakongera kuba urugendo rutagira icyerekezo, ahubwo ruhinduka urugendo rujya mu rugo iwabo.

Imana yasezeranyije abayizera ko itazabatenguha n’iyo baba bategerejwe n’ahazaza hatazwi. Mbese ibyo urabyizera? Uko imiyaga cyangwa umwijima w’ijoro, cyangwa se uburebure bw’umusozi byangana kose, azaguherekeza.

Ubwoba bwo Gutsindwa

Twese twigiramo icyifuzo cyo kwesa imihigo twihaye, ariko tugatinya gutsindwa; gutsindwa kuri twebwe ubwacu, gutsindwa ku miryango yacu, cyangwa se no gutsindwa ubuzima bwacu. Dutinya kuba twahitamo nabi, no kuba twakuzuza umugambi mubi. Imana yategetse Yosuwa, iti: “Mbese si njye wabigutegetse: Ni uko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:9). Iyo dushyize ubuzima bwacu mu cyerekezo cy’umwigisha mukuru, ibyo twahuye nabyo mu gihe cyahise ntibiba bishize, ahubwo bishobora kuba amabuye y’ifatizo ku mfuruka zo gutsinda ahazaza.

Ubwoba bwo Kubabazwa

Twese dutinya kuba twagira ububabare bw’umubiri; ububabare bwaterwa no guseserezwa, ububabare bwaterwa n’irungu ndetse n’agahinda. Imana ntizaturinda umubabaro, ahubwo izaduha imbaraga zo kuwihanganira. Yadusezeranije amahoro n’ibyiringiro mu gihe turi mu bibazo. “Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba” (Zaburi 46:2-3). Nidukunda Nyagasani, azakoresha umubabaro wacu ku bw’inyungu zacu. Kubabazwa biduha amahirwe yo kumenya kubaho kw’Imana ndetse n’ugushobora kwayo, ko kutubeshejeho. Bituzanira kandi imico n’imyitwarire ihamye, ndetse n’umutima wumva. Akababaro gashobora kutwubaka cyangwa se no kudusenya. Mbese amahitamo yawe ni ayahe?

Ubwoba bw’Urupfu

Ubwoba bwo gupfa buhuriweho n’abantu bose. Gusezera ni ikintu gitera ubwoba kiremereye cyane. Tugomba kwibaza ku kibazo gikomeye: “Abapfuye bazurwa bate?” (Abakorinto 15:35).

Yesu yaziye kudukura ku ngoyi y’ubwoba bw’urupfu (Abaheburayo 2:14-15). Niyo mpamvu yapfuye akazuka kandi ni nayo mpamvu yadusezeranije, ati: “Kuko ndiho, namwe muzabaho” (Yohana 14:19). Hamwe nawe, urupfu si umuryango ukingurira kujya kubatsinzwe, ahubwo ni inzira y’ikuzo ijyana ku bundi buzima. “Nti muhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data hari amazu menshi … Ngiye kubategurira ahanyu” (Yohana 14:1-2). Hazaba ari ahantu hateguriwe abantu bateguwe.

Mbese uriteguye? Waba se waricujije kandi warihannye ubuzima bwawe bw’ibyaha? Kwihana bizana kwicuza no kwitandukanya n’ubuzima bwa kera. Mbese ni ryari waba uheruka kwegera Nyagasani mu isengesho, maze ukamubwira ibiguteye inkeke, ibiguhangayikishije n’ibiguteye ubwoba? Yesu arahamagara, ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, ni muze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28). Mbega ubutumire we! Mbega isezerano ryiza!

Ngwino n’icyizere cyose mu isengesho, wiringire, maze ubone umutuzo wa roho yawe. Ngwino, maze wumve ibyishimo bituje byo mu buzima bwuzuye amahoro. Imana iguhamagarira kwizera Yesu Kristo no kubaturwa mu bwoba. Ngwino! 

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti