Inshuti Yawe

Yesu, Inshuti Yawe

Jesus is your friend

Njye mfite inshuti. Ni inshuti nyanshuti ntigeze mbona ahandi. Ni nziza cyane kandi ni mudahemuka, ku buryo nifuza ko nawe wamumenya. Igikomeye kandi ni uko nawe ubwe yifuza kuba inshuti yawe.

Ngiye kukubwira ibimwerekeyeho. Ushobora gusoma amateka ye muri Bibiliya. Kandi ntibeshya. Bibiliya ni ukuri. Ni Ijambo ry’Imana.

Imana niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Niyo Nyagasani ku isi no mu Ijuru. Niyo itanga ubuzima n’umwuka kuri byose.

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Inshuti Yawe

God's creation

Yesu ni Umwana w’Imana. Imana yamwohereje ku isi, kugira ngo abe umucunguzi wacu. Imana yakunze abari mu isi cyane (Bivuze ko yadukunze wowe nanjye), byatumye yohereza Umwana wayo w’ikinege Yesu (Ngo apfire ibyaha byacu), kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo aronke ubugingo bw’iteka (Yohana 3:16).

Yesu yaje ku isi nk’agahinja. Se na nyina ku isi bakaba Yozefu na Mariya. Yavukiye mu kiraro, aryamishwa mu kavure amatungo yariragamo.

Jesus' birth. Yarezwe na Yozefu na Mariya, akura abubaha. Yakuranye n’abavandimwe bakinaga. Yafashaga Yozefu mu kazi ke k’ububaji.

Jesus and the lad with food

Yesu amaze kuba umusore, yigishije abantu ibyerekeye Se wo mu Ijuru. Yabagaragarije ko Imana ibakunda. Yakijije abarwayi ndetse ahumuriza abihebye. Yari inshuti y’abana. Yifuzaga ko bamuhora i ruhande. Yahoranaga umwanya wabo. Abana bakundaga Yesu kandi bagakunda no kuba hamwe nawe.

           Abantu bamwe ntibakundaga Yesu. Bamugiriraga ishyari ku buryo banamwangaga.

           Baramwanze bimwe byo kugera n’aho bamwica. Umunsi umwe uteye ubwoba, bishe Yesu, bamubambye ku musaraba. Nyamara Yesu nta kibi yari yakoze. Ahubwo yagombaga kudupfira (wowe nanjye) kubera ko twacumuye. 

Jesus on the cross

Amateka ya Yesu ntabwo arangirana n’urupfu rwe. Imana yamuzuye mu bapfuye. Intumwa ze zarabibonye. Hanyuma yaje gusubira mu Ijuru.

           Nonaha ashobora kukubona ndetse no kukumva. Azi byose kuri wowe, kandi akwitayeho. Mubwire ibikugoye, yiteguye kugufasha. Ushobora guca bugufi ukamubwira, igihe icyo aricyo cyose, aho ariho hose.

           Umunsi umwe azagaruka! Azaza gutwara abamwizeye bose abajyane mu Ijuru. 

 

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti