Kubaturwa Mu Bwoba

Mbese ubwoba ni iki?

Ubwoba ni umwanzi uza bucece anyonyomba, agatera abantu bose, ku myaka yose, ndetse n’ahantu hose. Ararimbura kandi arambura, akaroga ibitekerezo byacu, akatwambura amahoro yacu yo mu mutima, ndetse akangiza umunezero wacu w’ubuzima. Bidutesha umutwe, tukabura ubwisanzure, tukarira, tukamera nk’abasazi ndetse tugacika intege. Mbega ibyiyumviro bibi kandi bitifuzwa!

Dutinya ubushyamirane n’ihindagurika ryo hanze aha, gutsindwa ndetse n’ibigeragezo. Abantu bamwe batinya uburwayi no kubabazwa. Abandi bagatinya ko hagira ikibi kiba ku babo. Abandi bagira ubwoba bwa bagenzi babo n’ibitekerezo byabo. Abandi batinya umwijima cyangwa ubwigunge. Benshi bagira ubwoba bwo gupfa no guhura n’icyo batigeze bamenya imbona nkubone. Hari n’abakristo bagira ubwoba ko hato Ijuru ryabo ryaba ritizewe, cyangwa se wenda ko Imana yaba itarabababariye ibyaha byabo. Nti bafite gusa ubwoba bwo gupfa, ahubwo bafite n’ubwoba bwo kubaho.

Ubwoba bwinjira mu ntekerezo zacu buhoro buhoro kandi bucece, ku buryo tutanamenya ko turimo kuba inzirakarengane z’ibyo byiyumviro bibi. Yewe n’akoba gake kamera nk’agatonyanga k’irangi mu kirahure cy’amazi kagahindura ibara ry’amazi yose. N’iyo ako koba kaba gake cyane, karamutse kadahagaritswe gatuma n’ibindi bitekerezo biva ku murongo.

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Kubaturwa Mu Bwoba

Ubuzima burakomeye. Isi nayo ni ingome. Ariko ibibazo byo hanze ntibyagakwiye kwangiza amahoro yacu y’imbere mu mutima. Tugomba kwirinda ubwoba bwo mu mutima. Bwa bwoba bwinjira iyo icyifuzo cyacu cya mbere na mbere kitatugendekeye uko twabishakaga. Ubugingo bwacu bwabayeho mu ishusho y’Imana, bukayitakambira. Iyo twagiye kure y’Imana, tugomba no kwitegura kuzurwa n’ubwoba, ibibazo ndetse no gutinya.

Satani yifashisha ubwoba bwacu. Buri uko abonye amahirwe agerageza kubwongera, kandi akagerageza kukwemeza ko ari ukuri ndetse ko byumvikana. Inzira zacu zikomeza kwijima, ndetse n’umutwaro wo mu mutima ukarushaho kuremera, kugeza ubwo twiheba burundu, tukibwira ko nta bundi bufasha twabona bibaho.

Satani akorera mu mwijima. Ntashobora gukorera mu mucyo kubera ko “Imana ari umucyo, kandi ko muri yo hatari umwijima na muke” (1Yohana 1:1-5). Satani amenya intege nke zacu hanyuma akazigenderaho akaduteza ibigeragezo byinshi hamwe n’ubwoba. Ashakisha uko yarimbura ukuri no kuduteza gushidikanya kuri uko kuri akoresheje ibinyoma bye. Niba twigumaniye ibyo bibi byihishe mu mwijima wo mu mitima yacu no mu ntekerezo zacu, satani azakomeza imirimo ye y’ubugome yo kuduca intege no kuduteza ubwoba. Ashobora kuneshwa ndetse n’imbaraga ze zigasubizwa inyuma mu gihe dusanze umucyo.

Gutinya Imana

 Icyaha kidutera ubwoba bwinshi, buterwa no kumva ko ubuzima bwacu budashimisha Imana. Wari umunsi uteye ubwoba ubwo Adamu na Eva biyeguriye ubushukanyi bwa satani bwo gusuzugura itegeko ry’Imana ryari iryo kutarya ku mbuto z’igiti cyari hagati mu busitani.  Mu gusuzugura baracumuye ndetse batangira kwihisha amaso y’Imana. Imana yarabahamagaye maze Adamu, ati: “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi maze ndatinya” (Itangiriro 3:10).

Mu basekuruza bose uhereye kuri Adamu, ikiremwa muntu gihora mu nsi y’igiti cy’icyaha. Mu gihe ubwo bwoba bw’urubanza rw’Imana hari uwo butera kwicuza ibyaha bye, buhinduka imbaraga nziza mu buzima kuko “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge” (Zaburi 111:10). Iki ni icyubahiro gikomeye twiyumvamo. Tubonaho gato ku buhangare bw’Imana, n’ubutabera bwayo, guca urubanza kwayo, urukundo rwayo, impuhwe zayo, ubwenge bwayo ndetse no kubaho iteka ryose kwayo. Izi byose, ni Ushoborabyose kandi ikanaba hose igihe cyose. Tubona ko ukubaho kwacu kuri mu biganza byayo hanyuma tugatinya kubabaza Imana iteye ityo. Tuzi ko urubanza rw’Imana ruhanisha umuriro wo mu kuzimu ku bibera mu cyaha “Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hasigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana” (Abaheburayo 10:26-27). Kuba tubizi rero, bituzanira gutinya icyaha. Mu gukomeza kumenya Imana nk’inshuti yacu bwite, mu kwicuza, gusaba imbabazi ndetse no kubaha, gukorera Imana byongerwa intege n’ubwoba bwiza, mu rukundo no gutanga amashimwe ku bw’impano itagereranwa y’Ijuru “Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganyijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano, kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganyijwe rwose” (1Yohana 4:18). Ubwoba bwacu ku Mana si bumwe buduhahamura, ahubwo ni bumwe bushimangira urukundo rwacu tuyifitiye. Iyo bwatugezemo hose mu buzima bwacu, ni ubwoba bwirukana ubundi bwoko bw’ubwoba bwose. Noneho se, kubera iki hari benshi ubwoba bw’ingeri zose bwigarurira imitima yabo, bugatesha umurongo intekerezo zabo, ndetse bukuzuza icuraburindi mu buzima bwabo? Inzira y’Imana ni inzira y’amahoro n’icyizere.

Hari inkuru itubwira ku mwana wagiraga ubwoba bwo kugenda nijoro ariko se yaba agendana nawe ndetse anamufashe ukuboko ubwoba bwose bugashira. Umwijima ntiwari ukimutera ubwoba kubera ko yakundaga kandi akizera se ndetse akaba azi ko se amwitaho atatuma hagira ikibi cyamubaho. Dore urufunguzo rwacu rwo kwibohora ubwoba: Tugomba kwiga kumenya neza Data wa twese uri mu Ijuru. Kugeza aho tumenyerana n’Imana, tukayiyegurira ntacyo dusize inyuma, tugashyira ikiganza cyacu mu mutekano w’ikiganza cyayo. Maze tukayibwira twicishije bugufi ibitugoye byose, ndetse n’imibabaro ituma twiheba.

Dufite urugero ku Ntumwa y’Imana Petero, igihe Yesu yamubwiye kugendera ku mazi arimo imihengeri n’imivumba myinshi ku Nyanja ya Galileya. Petero nta bwoba yagize, kugeza ubwo agera aho atakibona Nyagasani maze agatangira kureba imivumba ikakaye y’amazi, niko gutangira kurohama (Matayo 14:24-31). Uko dukomeza gushaka uburyo twakwibohora ku bucakara bw’ubwoba, ndetse tugashyira icyizere cyacu mu Mana, Umwuka wayo aratwongorera byoroheje kandi bituje. Mu gihe dukomeje kwerekeza amaso yacu kuri we, tukirengagiza ubwoba bwiza, imiyaga iratuza. Imana ishobora noneho gusubiza ibibazo byacu, igasimbuza gushidikanya ukwizera, ndetse ikadufata ukuboko mu mutuzo. Ku bw’umugisha wayo, dushobora gutsinda ikigeragezo kitubuza amahwemo cy’ubwoba.

Ubwoba bw’Ahazaza

Ibanga ritazwi ry’ahazaza ritera ubwoba abaritinya. Buri gitondo, babyukira ku munsi utunguranye. Bahura no kwibaza gutandukanye ku bintu bibatera ubwoba mu gihe ibitekerezo byabo byirukanka mu nzira z’umwijima, zigaragaramo ubwoba kandi nyamara wenda butari bukwiye. “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima” (Abafilipi 4:6). Mu gushyira ahazaza mu biganza by’Imana, dushobora kuyegurira umutwaro wacu w’ahazaza tutazi. Bigerageze wirebere!

Benshi bafite ubwoba bw’ahazaza kubera ko nta cyerekezo cy’ubuzima bwabo bafite. Muri kwa kutamenya iyo bajya, bakagira ibyiyumviro bibi. Imana izi ibizaba byose. Ndetse baretse Imana ikabayobora, ubuzima bwabo ntibwakongera kuba urugendo rutagira icyerekezo, ahubwo ruhinduka urugendo rujya mu rugo iwabo.

Imana yasezeranyije abayizera ko itazabatenguha n’iyo baba bategerejwe n’ahazaza hatazwi. Mbese ibyo urabyizera? Uko imiyaga cyangwa umwijima w’ijoro, cyangwa se uburebure bw’umusozi byangana kose, azaguherekeza.

Ubwoba bwo Gutsindwa

Twese twigiramo icyifuzo cyo kwesa imihigo twihaye, ariko tugatinya gutsindwa; gutsindwa kuri twebwe ubwacu, gutsindwa ku miryango yacu, cyangwa se no gutsindwa ubuzima bwacu. Dutinya kuba twahitamo nabi, no kuba twakuzuza umugambi mubi. Imana yategetse Yosuwa, iti: “Mbese si njye wabigutegetse: Ni uko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:9). Iyo dushyize ubuzima bwacu mu cyerekezo cy’umwigisha mukuru, ibyo twahuye nabyo mu gihe cyahise ntibiba bishize, ahubwo bishobora kuba amabuye y’ifatizo ku mfuruka zo gutsinda ahazaza.

Ubwoba bwo Kubabazwa

Twese dutinya kuba twagira ububabare bw’umubiri; ububabare bwaterwa no guseserezwa, ububabare bwaterwa n’irungu ndetse n’agahinda. Imana ntizaturinda umubabaro, ahubwo izaduha imbaraga zo kuwihanganira. Yadusezeranije amahoro n’ibyiringiro mu gihe turi mu bibazo. “Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba” (Zaburi 46:2-3). Nidukunda Nyagasani, azakoresha umubabaro wacu ku bw’inyungu zacu. Kubabazwa biduha amahirwe yo kumenya kubaho kw’Imana ndetse n’ugushobora kwayo, ko kutubeshejeho. Bituzanira kandi imico n’imyitwarire ihamye, ndetse n’umutima wumva. Akababaro gashobora kutwubaka cyangwa se no kudusenya. Mbese amahitamo yawe ni ayahe?

Ubwoba bw’Urupfu

Ubwoba bwo gupfa buhuriweho n’abantu bose. Gusezera ni ikintu gitera ubwoba kiremereye cyane. Tugomba kwibaza ku kibazo gikomeye: “Abapfuye bazurwa bate?” (Abakorinto 15:35).

Yesu yaziye kudukura ku ngoyi y’ubwoba bw’urupfu (Abaheburayo 2:14-15). Niyo mpamvu yapfuye akazuka kandi ni nayo mpamvu yadusezeranije, ati: “Kuko ndiho, namwe muzabaho” (Yohana 14:19). Hamwe nawe, urupfu si umuryango ukingurira kujya kubatsinzwe, ahubwo ni inzira y’ikuzo ijyana ku bundi buzima. “Nti muhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data hari amazu menshi … Ngiye kubategurira ahanyu” (Yohana 14:1-2). Hazaba ari ahantu hateguriwe abantu bateguwe.

Mbese uriteguye? Waba se waricujije kandi warihannye ubuzima bwawe bw’ibyaha? Kwihana bizana kwicuza no kwitandukanya n’ubuzima bwa kera. Mbese ni ryari waba uheruka kwegera Nyagasani mu isengesho, maze ukamubwira ibiguteye inkeke, ibiguhangayikishije n’ibiguteye ubwoba? Yesu arahamagara, ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, ni muze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28). Mbega ubutumire we! Mbega isezerano ryiza!

Ngwino n’icyizere cyose mu isengesho, wiringire, maze ubone umutuzo wa roho yawe. Ngwino, maze wumve ibyishimo bituje byo mu buzima bwuzuye amahoro. Imana iguhamagarira kwizera Yesu Kristo no kubaturwa mu bwoba. Ngwino! 

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti