Igisubizo Cyawe

Jesus at the well

Mbese wari uzi ko hari uzi byose kuri wowe? Ni Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose. Yesu, Umwana w’Imana nawe azi ibyo wakoze byose. Azi ahashize, none, ndetse n’ahazaza. Aragukunda kandi yaje hano ku isi kugira ngo agukure mu byaha. Afite icyo yateganyirije ubuzima bwawe, ngo akuzanire ibyishimo.

Umunsi umwe Yesu yaragendaga hamwe n’inshuti ze, agera mu mudugudu wa Samariya. Nuko Yesu yicara i ruhande rw’iriba ngo aruhuke mu gihe inshuti ze zari zigiye kugura ibyo kurya.

Mu gihe Yesu acyicaye ahongaho, umugore aza kuvoma. Yesu aramubaza, ati: “Wampaye amazi yo kunywa?”

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Igisubizo Cyawe

Umugore yaratunguwe, ati: “Unsabye amazi? Ese ntuziko njye ndi umusamariyakazi kandi abayuda bene wanyu batajya basabana natwe?”

Yesu, n’umutima mwiza aramusubiza, ati: “Iyaba wari uzi Imana, ukamenya n’uwo muvugana nonaha, wansabye amazi y’ubuzima, mba nashimishijwe no kuyaguha”.

Umugore, n’agatangaro kenshi, aramwitegereza, ati: “Databuja, iriba ni rirerire. Ntacyo kuvomesha ufite. Ese ayo mazi y’ubugingo wayavoma ute?”

The woman running to town

Yesu arongera aramusubiza, ati: “Abanywera kuri iri riba bose bazongera bagire inyota. Ariko wowe ni unywa amazi naguha, ntuzasubira kugira inyota bibaho”.

Umugore, ati: “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazongera kugira inyota cyangwa kuza kuvoma kuri iri riba ukundi”.

Yesu aramubwira, ati: “Genda uzane umugabo wawe hano”.

Umugore aramusubiza, ati: “Nta mugabo ngira”.

Yesu, ati: “Ni ukuri koko. Wagize abagabo batanu, kandi n’uwo muri kumwe ubu si umugabo wawe”.

Umugore aribaza, ati: “Mbese uyu mugabo yaba yaramenye ibyanjye ate?” “Databuja, biragaragara ko uri umuhanuzi. Mfite ikibazo. Bene wacu bahoze basengera Imana aha hantu. Ushatse kuvuga ko i Yerusalemu ariho ho gusengerwa?”

 Yesu aramusubiza, ati: “Aho wasengera hose ntacyo bivuze. Ubu abizera by’ukuri basenga Imana Data mu mwuka no mu kuri, aho ariho hose”.

 “Ndabizi ko Mesiya agiye kuza, ari we Kristo Umucunguzi, kandi azatubwira byose” uwo ari wa mugore.

 Yesu, mu ijwi rituje, aramubwira, ati: “Ni Njye”.

Umugore asiga ikibindi cy’amazi aho asubira mu mujyi. Agenda asakuza, ati: “Ni muze. Ni muze murebe umugabo wambwiye ibyo nakoze kera byose. Mbese si Kristo?”

 Abantu bo mu mujyi bose barasohoka bajya guhura na Yesu. Benshi bemera ko ari Kristo Umucunguzi kuko yari azi byose biberekeye. Ushobora gusoma ibi muri Bibiliya, mu Butumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana wera 4:3-42.

Jesus teaching the crowd

Yesu azi byose kuri twe, ibibi n’ibyiza. Twagahishe ibibi twakoze ariko ntibishoboka kugira icyo wahisha Yesu. Yaje kudukiza igihano twari dukwiye kubera gukiranirwa kwacu. Ashobora kutwakira umutwaro uremereye imitima yacu hanyuma akaduha amahoro.  Yapfiriye ibyaha byacu no kugira ngo bishoboke ko nyuma yo gupfa twazagira umugabane mu Ijuru nk’iwacu mu rugo.

Yesu ni igisubiso ku byo wakenera byose ndetse n’ibibazo wagira byose. Yifuza kuba inshuti yawe. Yifuza kuzuza ahari ubusa hose mu mutima wawe. Ashobora gusimbuza ubwoba bwawe amahoro n’umutuzo.

Yesu arahamagara, ati: “Muze munsange… Ndabaruhura” (Matayo 11:28). Rwose senga Imana, uyisabe imbabazi z’ibyaha byawe. Musabe Yesu aze mu buzima bwawe. Mu kwiyegurira iyi Mana ufite ukwizera, nayo izaguma mu mutima wawe. Naba muri wowe bizaguha ibyishimo. Azaguha imbaraga n’intego mu buzima bwawe. Azaba igisubizo cyawe.

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti