Umutima W’ Umuntu

Imvugo “umutima w’umuntu” nk’uko yakoreshejwe muri aka gatabo, bisobanuye icyicaro cy’ubumuntu, cyangwa “WOWE NYAWE”. Imana ntirebera umuntu ku gihagararo, ahubwo ireba mu mutima we. Nta kintu na kimwe Imana itazi.

Umutima ni isoko y’ibyo ukora byose. Niba umutima ari mwiza, n’ibikorwa bizaba byiza. Ariko niba umutima ari mubi n’ibikorwa byawo bizaba bibi. Ntabwo ushobora guhindura ibikorwa byawe mu gihe utarabasha guhinduka mu mutima . “Nkuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza. Igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto zacyo: Ntibasoroma imbuto z’umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe. Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye umutima aribyo akannwa kavuga” (Luka 6:43-45).

Muri iyi minsi, abantu benshi bafite imitima ihagaze. Imana niyo gisubizo, iraguha kandi yifuza gutura mu mutima wawe.

 

Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Umutima W’ Umuntu

Umutima w’Umunyabyaha

Satani niwe mwami w’uyu mutima. Yigaruriye ubuzima bw’abanyabyaha akoresheje imyuka mibi ye. Inyamanswa zigaragara mu gishushayo, zihagarariye imwe mu myuka mibi iyobora umutima w’ abanyabyaha.

“Icyaha’’ ni igitekerezo, igikorwa cyangwa imyizerere bitandukanye n’ugushaka kw’Imana. Ibyaha byose bihumanya umutima wa muntu.

Inzoka ni urugero rw’uburyarya. Uyu mutima urwanyisha ukuri ibinyoma kuko utaba ushaka gukurikiza amahame. Uhorana impamvu zo kwisobanura mu mafuti.

Ingona ihagarariye kwifuza, ishyari , n’ubujura. Ishyira umutwe wayo mubi hejuru icungacunga iby’abandi, kubera irari rishora umunyabyaha ku gusonzera amafaranga menshi, kabone n’iyo byaca mu nzira zitaboneye.

Intare ihagarariye umujinya n’urwango. Akenshi ibi byaha bikunze kugaragarira mu kwihorera, imvugo iserereza, cyangwa impaka z’urudaca. Umutima ushobora kurangwa n’umwuka mubi mu gihe runaka, hanyuma ukagera aho utangira gusohokamo ubugome n’umujinya. Ikivamo ni agahinda kenshi, akababaro ndetse n’urupfu, haba ku bandi cyangwa se kuri uyu mutima ubwawo.

Imbwa iri mu cyimbo cyo kudapfa n’ubuhehesi. Ibi nabyo byokama uyu mutima muntekerezo ndetse no mu bikorwa. Yesu yavuze ko byonyine kwitegereza umugore utari uwawe ugatangira kumwifuza mu buriri uba umusambanyije mu mutima (Matayo 5:28). Ibitabo, amasinema ndetse n’indirimbo by’ urukozasoni bitera uyu mutima ubuhehesi.

Ingurube yerekana Ubusinzi, ingeso mbi n’ akajagari. Uyu mutima ntugira gushyira mu gaciro, kandi buri kimwe ukora urenza urugero. Ubusinzi ni urukozasoni kandi bugakururana n’ibindi byaha byinshi. Abanyangeso mbi baravumwe ndetse no mu Isezerano rya Kera nk’icyaha gikomeye cyane (Gutegeka kwa kabiri 21:18-21). Uyu mutima kandi ushobora kurangwa n’ibiganiro bidahwitse no kwivovota.

Igitagangurirwa kigaragaza ingeso mbi zo kunywa itabi ndetse n’ibiyobyabwenge. Abantu bagerageza ibi bibi bibwira ko bazabasha kubireka igihe cyose bazabishakira, ariko bakisanga barafashwe mu migozi, mbese nk’uko igitagangurirwa cyubakira udusimba tukananirwa kwigobotora mu migozi yacyo. Aya mapingu ni nk’ uburozi bwangiza umubiri Imana yifuzaga gukoresha nk’ingoro yayo (1 Abakorinto 3:16-17).

Akanyamasyo gahagarariye Ubunebwe, gusubizayo icyo wagakoze ako kanya, no gukererwa. Iyi myuka ituma umuntu atita ku kureka ibyo gukiranurwa ako kanya ngo ni ah’ejo. Agira ubute mu kazi ke, kabone n’iyo byaba ari ugutunganya ibikenerwa bye bwite bya buri munsi (Imigani 21:25-26). Ubunebwe bw’umubiri butera kuganda kwa roho ndetse no gusinzira kw’umubiri.

Agacurama ni urugero rw’ubwoba n’ubupfumu. Ibi byombi bikunda kuba nijoro kandi agacurama nako kicura nijoro. Umuntu kugira ngo ayoboke ibikorwa by’umwijima ni uko ayoborwa n’ubwoba. Imana yanga bene ibi bikorwa bya satani (Yesaya 47:12-15).

Tawusi, ni urugero rw’ubwibone. Uyu mutima urangwa n’ubwirasi ndetse ugashimishwa no kwiyitaho ubwawo gusa. Nti wita ku buzima bw’abandi. Ukishyira hejuru kubera ubwenge n’imitungo, ibigezweho, imyambarire, ndetse n’ubwiza. Wifuza kuvuga rikijyana ndetse n’imyanya y’icyubahiro. “Kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa” (Imagani 16:18).

Umutimanama ukomeza kuburira uyu mutima kabone n’iyo waba warapfundikijwe icyuma gishyushye (1Timoteyo 4:2), bituma uyu mutima uhorana kwicira urubanza ndetse no kwishinja icyaha. Uko niko Imana yibutsa muntu ko hari urubanza rumutegereje, kubera ko “Ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa” (Ezekiyeli 18:4). Nta mahoro aba muri uyu mutima uretse umwanda gusa. Yewe mutima ufite ibyago, Imana iraguhamagara!

Umutima Wicira Urubanza no Kwihana

Umutima w’umunyabyaha utangiye kumvira umuhamagaro w’Imana. Kwicuza n’agahinda birushaho kuzura uyu mutima uko wibutse igihe cyose wataye mu buyobe. Urabizi neza ko ntacyo wakwimarira ngo ucubye uburakari bw’Imana buwutegereje. Watangiye kubona ko gukiranurwa kwawo ari nko kunuka kw’ibiseze byaboze mu maso y’Imana (Zaburi 38:5). Umwuka Wera ahamagarira umunyabyaha kumera nka Yesu maze akakira agakiza. Atanga ibyiringiro ku munyabyaha.

Umunyabyaha yatangiye gusenga, akenshi nta kwatuza akanwa, ahubwo mu miborogo yo kwicuriza rwagati mu mutima we. Aratakambira ubufasha nk’umurinzi wa gerezi mu Ibyakozwe n’intumwa 16:30 ngo “Batware, nkwiriye gukora nte ngo nkire?” igihe yamenye gukiranurwa k’umutima we , agatakamba ati “Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha” (Luka 18:13). Isengesho rye rirazamuka rikagera no ku bwami bw’imbabazi. Imana y’isi n’Ijuru yamaze kubona imibabaro ye, iri kumva kandi izasubiza ugutakamba kwe, maze imufashe (Kuva, 3:7).

Ijambo ry’Imana ricira urubanza icyaha kandi rigatanga igisubizo. Iri Jambo riza nk’urumuri rurasira mu mwijima w’umutima. Ku bw’ubuntu bwa Rurema, umutima ubona umucyo no gusobanukirwa… umucyo, ngo umutima ubone ibyaha byawo, umurikiwe n’Ibyanditswe byera, no gusobanukirwa ngo ubone kandi wakire Ijambo ry’Imana mu kwizera. Uruhare rw’umunyabyaha ni ukwihana ibyaha bye byose ntacyo ahishe inyuma. Iyo abashije ibi, aba akinguye amadirishya yose y’umutima we, maze urumuri rugakwirakwiramo.

Uru rumuri rw’Ijambo ry’Imana rwirukana satani n’imyuka mibi ye. Satani n’imyuka mibi ye bikomeza guhangana n’Umwuka Wera, yewe kabone n’iyo byaba birimo guhunga. Bigerageza kwihishahisha bitwikira ibyaha bimwe na bimwe ngo hato amaso y’Imana atabibona.

Iyo uyu mutima uciye bugufi kandi ukemera ubutumire bwa Yesu, ako kanya ubona Umusaraba… ahantu hitaruye kandi h’isoni, ariko habengerana imbabazi. Ubwo umutima ubona Umwana w’Intama wabambwe , akicwa, ndetse avirirana. Yambitswe ubusa, arasuzuguzwa, ndetse arazamurwa ngo buri wese abibone. Nubwo we nta cyaha yagiraga, kandi yari umwere rwose, yabambanwe n’ibisambo bibiri… “…akababarana n’abagome” (Yesaya53:12). Yewe munyabyaha we, umva aya magambo ava ku musaraba “Data ubababarire kuko batazi icyo bakora” (Luka 23:34). Umutima wicuza utangira kuboroga ugira uti “Nta cyaha mbonana uyu muntu! Ni ibyaha byanjye, umutima wanjye ni wo ukwiriye urupfu rwo gukozwa isoni rwo ku musaraba, ndetse no kurimbuka. Mbese bishoboka bite ko Yesu yafata igihano cyanjye?”

“Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranurwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we kandi imibyimba ye niyo adukirisha” (Yesaya 53:5). Umwuka Wera aromwongorera ati “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushyitsi n’Ijambo ryanjye” (Yesaya 66:2). Icyo ni icyizere gihabwa umutima wiciwe n’agahinda munsi y’umusaraba.

Iminyururu ya satani yaraciwe, Umwuka Wera w’Imana arinjira ndetse ahindura uyu mutima burundu. “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye mbashyiremo umutima woroshye” (Ezekiyeli 36:26).

Umutima Mushya

Umutima mushya wamaze kuremwa kandi Imana yatanze amahoro akomoka mu Ijuru. Ibi bihwanye no kuvuka ubwa kabiri ku bw’umwuka. “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya” (2Abakirinto5:17). Gukurwa mu buzima bwa kera bw’icyaha ujyanwa mu buzima bushya bwo gukiranuka byagezweho. Umutimanama uratangaza ukwishyira ukizana. “Nuko rero noneho, abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho…” (Abaroma 8:1). “Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri’ (Yohana 8:36).

Umutima wabambwe ku by’isi kandi n’iby’isi birabambwe kuri wo (Abagalatiya 6:14). Kwicisha bugufi byasimbuye kwirata kubera ko Umwami wawubambiwe kandi akazuka bahorana. Ubu Kristo niwe ntero ndetse akaba n’inyikirizo yawo. Icyifuzo cy’uyu mutima ni ukumushimisha gusa, we wawuhaye ubuzima bushya.

Nk’uko umushumba mwiza aragira intama ze, umutima mushya nawo ujyanwa mu rwuri rutoshye no ku iriba ry’amazi afutse (Zaburi 23). Uyu mutima kandi ukunda kwibera i ruhande rw’umushumba, bakagendana. Nta mvugo yo ku isi yabasha gusobanura ibyishimo n’icyubahiro by’umutima ukurikira intambwe za Yesu Kristo. Uyu mubano na Yesu uhaza uyu mutima birenze ikindi cyose kibaho. Wagaragaje ko isezerano rya Yesu ari ukuri “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva Ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire” (Ibyahishuwe 3:20).

Ubu Umwuka Wera wamanutse mu ishusho y’inuma yinjiye uyu mutima kugira ngo awuyobore ku kuri (Yohana 16:13). Kuza k’Umwuka Wera gutangira kwera imbuto. Imbuto nziza z’urukundo, amahoro, ibyishimo, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza, no kwirinda, bigaragara muri uyu mutima (Abagalatiya 5:22-23). Uyu mutima wuzuye URUKUNDO KURI BOSE, kandi uyobora ku bwiyunge ku bo wahemukiye mu gihe cyashize. Kuyoborwa n’Umwuka Wera bishoboza umukristo kumenya inzira nyayo no kwiyaka bimwe bidashimisha Imana.

Uyu mutima wifuza amata meza y’Ijambo ry’Imana (1Petero 2:2). Wiga iby’Ijambo ry’Imana nta soni kandi ugakomeza inyigisho z’Imana. Ubwisanzure n’umurava byuzuye muri uyu mutima, ntuterwa igihunga no kuvuga ibyo wabonye cyangwa wumvise (Ibyakozwe n’Intumwa 4:26). Kwamamaza ubu butumwa bwiza nk’umukozi w’Imana bitera umukristo ibyishimo.

Uyu mutima ushakisha abandi bana b’Imana. Iyo ubonye umubiri wa Kristo, Ingoro y’Imana nzima, aho inyigisho zose zigishirizwa kandi zigashyirwa mu bikorwa n’abakristo, ibyifuzo byawo biba bihagijwe (1 Abakolinto 12; Ibyakozwe n’Intumwa 2:41).

Umutima Unesheje

Uyu mutima uratsinze. Intego yawo ni ukubaha Imana, yo yawuhamagariye ubwami bwayo (Abatesalonike 2:12). Uyu mwana w’Imana arangamiye kureka byose bimuremerera, kugira ngo abeho ubuzima bwo kwihangana, ashakisha Yesu, we ntangiriro ndetse n’iherezo ry’ubuzima bwe (Abaheburayo 12:12). Yamenye gushishoza no gusenga. Azi neza ko satani atazahwema kumugerageza akoresheje ibyifuzo by’umubiri. Uyu mwanzi ari bugufi n’intwaro ze z’umwijima, ariko umukristo afite uburinzi buhagije kuko agoswe n’imbaraga z’Imana     (1Petero 1:5). Uyu mutima wiringiye imbaraga z’Imana yonyine.

Umushumba akomeza kuragira uyu mutima nk’imwe mu ntama ze “Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivunira mu kuboko kwanjye” (Yohana 10:27-28). Kabona n’ubwo yaba satani ntashobora gukura iyi ntama mu kuboko kw’Imana. Hari ubwo amutera nk’intare itontoma, agerageza kumushikuza, ubundi akagerageza kumureshya nka malayika w’urumuri, kugira ngo abone uko amujyana kure y’umucunguzi. Bityo satani nawe agahunga uyu mutima mu gihe ukomeje kumurwanya (Yakobo 4:7).

Uyu mutima ubona impamvu ari ngombwa guhora wiyeza, no gusenga ugafatanya n’umuririmbyi wa kera agira ati: “Mana ndondora, umenye umutima wanjye, mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, unshorere mu nzira y’iteka ryose” (Zaburi 139:23-24). Umwuka Wera akondera amashami y’uyu mutima, atema iritera ngo iryera ryose rirusheho kwera imbuto nziza kandi nyinshi (Yohana 15:2). Nyir’uyu mutima aba abizi ko atari umwere kandi n’iyo akosheje aba yiteguye kwicisha bugufi agasaba mugenzi we imbabazi.

Umwana w’Imana azahura n’ibigeragezo, ashobora gutotezwa akanababazwa na bagenzi be ndetse n’umuryango we bwite. Kubabarira no kwihangana bimufasha gukomeza kubakunda ndetse no kubasengera, n’ubwo bamutoteza bakanamutera agahinda.

Inzira yagutse n’ibyishimo by’isi uyu mugenzi yarabibonye. Umubiri n’ibyifuzo byawo biza imbere, ariko nyir’umutima unesheje aha agaciro ubugingo budapfa kuruta kureshywa n’umubiri umwoshya. Ntacyo yatanga cyasimbura ubugingo bwe, kuko yariyanze (Luka 9:23), kandi ababaza umubiri we (Abakorinto 9:27). Imana iramurwanirira mu ntambara ze zose.

Umutima Unangiye

“Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana” (Luka9:62). Uyu mutima wuzuye agahinda. Utangira gutera umugongo umucunguzi wawo kubera kubura ubwenge n’ubushishozi. Gahoro gahoro, uyu mutima utangira kwanga inama z’Umwuka Wera ndetse n’iz’abavandimwe b’Umwuka. Iyo Imana ibona uburyo uyu mutima udashaka kuyoborwa irawureka burundu ikawukuraho imbaraga zayo zose ndetse n’uburinzi bwayo bwose. Igikurikiraho ni uko inama z’umwuka nazo zitangira kwigendera, nk’ingeso nziza no kwitonda (urugero rw’intama n’inuma). Satani n’imyuka mibi ye byari byarirukanwe biragaruka mu nzu yabyo, itagituwe n’Imana ndetse irimo ubusa.

“Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo. Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye, akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibya hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi” (Luka 11:24-26).

Kubaha Imana no kwirinda bya buri munsi byakabaye byaratumye uyu mukristo anesha mu buzima bwe bw’umwuka. Ariko kubera kwishinga iby’isi no kureka isengesho rya buri munsi, cyangwa kudasoma Ijambo ry’Imana, satani yafungiraniye uyu mukristo mu bitotsi ngo hato roho ye itazigera yongera gukanguka. “Usinziriye we, kanguka uzuke” (Abefeso 5:14), uyu ni Umwuka Wera udahwema guhamagara, ariko umutima winangiye wo ntacyo biwubwiye.

Byashoboka ko uyu mutima ukigaragarira amaso neza, bigasa nk’aho ukunda Imana. Uracyajya mu rusengero, ndetse no gusenga amasengesho ya nyirarureshwa, no gutanga ubuhamya butari bwo. Abashumba badakomeye n’abahanuzi b’ibinyoma bashinyagurira uyu mutima bawushyigikira ngo ukomereze aho, mu gihe umutima wo utiteguye gukizwa na gato ngo uve mu byaha byo biwushimisha. Uyu mutima wabaye nk’urutare.

Agira inshuti z’ab’isi. Ababurabwenge n’ibintu birabagirana bireshya bikamwiyegurira. Ibiganiro n’inzenya bitameshe nibyo ahoramo. Umutimanama wari mwiza wanyukaguriwe mu nsi y’ibirenge ndetse ijwi ryawo ntiricyumvikana na gato. Kwitotomba, ishyari, kwikubira, kutababarira, n’ibindi byaha byinshi byongeye kuyobora intekerezo ze, byemeza ko umwami w’ikibi yongeye kwigarurira ubuyobozi bw’uyu mutima. Bya byaha bya kera byaragarutse bitura uyu mutima wari warasukuwe kandi wejejwe.

Umusaraba wahindutse ikigusha, kandi uyu mutima wariyakiriye. Inzira z’Imana n’urusengero rwayo byarakandamijwe kandi nta gaciro bikigira imbere y’uyu mutima. Ukuboko kw’Imana kwarirengagijwe, ahubwo kwigirira impuhwe byasimbuwe no kubabazwa n’icyaha, ndetse kwisobanura ushakira impamvu ibikorwa byawo, nibyo ukoresha mu gihe wakaburaniwe n’ibyiringiro muri Kristo Yesu.

Mbega ukuntu iyi mibereho iteye agahinda! Ibyashimishaga uyu mutima ubu ntibikinawuhagije. Gusa ubuntu bw’Imana buracyawuhamagarira kongera kwihana.

Yesu umushumba wawo arababaye cyane. Ari hanze ashakisha intama ye. Mu mugoroba ubwo yabaraga intama ze, nibwo yasanze hari imwe itari yataha. Urukundo rwe ntirutuma atuza, aringinga “Garuka, namennye amaraso ku bwawe!”

Iherezo ry’Umutima w’Umunyabyaha

Igihe kigeze ku iherezo. Nyir’umutima ukiranirwa yageze ku rupfu rwe. Umubiri we wuzuye uburibwe bukabije kandi umutima we wuzuye ubwoba. Imitungo n’amafaranga yari yarakusanyije mu buzima bwe nta gaciro bigifite. Inshuti yizeraga ntazigihari. Iminyururu y’icyaha iraza igafunga umunyabyaha. Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose” (Itangiriro 6:3), hanyuma ntiyongere kumvikana.

Ubwo Umwuka w’Imana ugasubira ku bakiriho kugira ngo atange ubuhamya bwa nyuma ati: “Murebe umutwaro w’ibyaha.” Biteye ubwoba kureba umunyabyaha mu gihe cy’urupfu rwe. Nta cyizere, nta mucunguzi, ndetse nta n’urumuri. Haba icuraburindi gusa no kwiheba. Guhekenya amenyo ndetse n’itanura ry’umuriro nibyo bimutegereje (Matayo13:42). Uku kurimbuka gutegereje abanyabyaha bose, baba abatarigeze babivamo na rimwe, cyangwa se ababivuyemo ariko bakabisubiramo nk’umutima winangiye “Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma yaho hakaza urubanza” (Abaheburayo 9:27).

Iherezo ry’Umutima Unesheje

Mu kwizera, umukiranutsi abasha kubona umujyi mwiza cyane wubatswe n’Imana, wateguriwe abayikunda – IJURU. Yumva Yesu avuga ati “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi… kuko ngiye kubategurira ahanyu… nzagaruka mbajyane i wanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo” (Yohana14:1-3). Umukristo yifatanya na Pawulo agira ati “Urupfu rumizwe no kunesha … wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?” (1Abakorinto15:54-55). Arahumurizwa iyo yibutse uburyo Yesu yagize ati “Ni njye kuzuka n’ubugingo, unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose” (Yohana11:25-26).

Amahoro n’umutuzo yaboneye mu buzima bwe rwose aracyabifite no ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe bwo ku isi. Uko asezera abe yakundaga, ubuhamya bwe ntibushidikanywaho ko mu izuka rya Kristo nawe agororerwa ubugingo bw’iteka. Ukwizera kwamuranze mu buzima bwe akiri ku isi, ntikuzigera kumutenguha yewe kabone n’iyo haba nyuma y’urupfu, kubera ko yashyize ibye byose mu Mwana w’Imana Ihoraho. Yesu azohereza abamalayika be kwakira roho ye i muhira (Luka 16:22).

Ubutumire mu kwerekwa kwe, umuhanuzi Yohana yabonye “… abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose, n’imiryango yise n’amoko yose, n’indimi zose …bambaye ibishura byera …bavuga mu ijwi rirenga bati: Agakiza ni ak’Imana yacu … n’ak’Umwana w’Intama …Ntibazicwa n’inzara ukundi kandi ntibazicwa n’inyota ukundi … kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo” (Ibyahishuwe 7:9-11).

Mbese namwe murifuza kuzaba muri icyo kivunge Yohana yeretswe? Mbese Yesu yaba nonaha ari ku rugi rw’imitima yanyu akomanga? Nimuze, mwitabe umuhamagaro nonaha, maze mumwakire mu mutima wanyu. Byanashoboka ko ari ubwa nyuma mwumva umuhamagaro w’Imana.

Twandikire cg duhamagare

Tumiza Tracti