Amahoro Y’umutima Mu Isi Y’ibibazo
“Amahoro, mbese amahoro ari hehe? Mu bihugu byacu, mu ngo zacu, cyangwa cyane cyane mu mitima yacu na roho zacu?” Uko kuboroga kuzuye agahinda kwakomeje kumvikana mu binyejana byahise ariko bigakomeza kugaragara ko isi irushaho gutera ubwoba no kunyeganyezwa n’imiyaga. Mbese nawe niko umutima wawe utabaza? Rwagati mu mibabaro no mu bibazo, mbese waba ubasha guhumeka amahoro y’umutima amwe aruta ibindi byose?
Ni byinshi bikorwa hagamijwe kurushaho kugira isi nziza, ikanagira umutekano wisumbuyeho, ariko ugasanga ahubwo ari byo birushaho kugira ubuzima ingutu. Akenshi usanga abantu bafite ubuzima bworoshye kuruta ababyeyi babo, ariko nyamara bagahura n’ingorane no kubura umutuzo kurushaho. Abantu baraserereye, barananiwe kandi bafite n’impungenge. Biragaragara ko hakenewe icyerekezo, inama, umutekano, n’icyizere. Dukeneye kandi twifuza amahoro y’umutima.
Amahoro y’umutima, mbega ubukungu! Mbese koko dushobora kubona ubwo bukungu? Mu isi yuzuye amakimbirane, kwiheba, ingorane n’ibibazo?
Inyandiko itunganye/yuzuye ya: Amahoro Y’umutima Mu Isi Y’ibibazo
Ubushakashatsi bwimbitse burakomeje! Abantu benshi bashakira amahoro mu kumenyekana, mu bukire, mu kwishimisha, mu budahangarwa, mu mashuri no mu bumenyi, mu mibanire n’abandi ndetse no mu rushako. Bahihibikanira kuzuza ubwenge mu mitwe yabo, no kurundanya amafaranga, ariko ntibite ku bya roho. Abandi bashakisha uko bakwihisha ukuri k’ubuzima bishora mu businzi cyangwa se n’ibiyobyabwenge, ariko amahoro bashaka ntabwo aba muri bene ibyo. Ibyo bagerageza gukora byose ntaho bibageza uretse gukomeza kuzenguruka mu bibatenguha, mu bicantege ndetse no mu makosa. Baracyishwe n’irungu kandi bari bonyine. Baracyafite umutima uhagaze mu isi y’ibibazo.
Muntu mu Buyobe
Imana irema muntu, hanyuma imutuza mu busitani bwiza, ngo anezezwe n’amahoro, ibyishimo ndetse n’umudendezo uhamye. Ariko ubwo Adamu na Eva basuzuguraga, bahise batangira gusogongera ku mbere, bifuzaga kwibera aho Imana iri, ariko kubera isoni batangira kwihisha. Kwicira urubanza hamwe n’ubwoba byasimbuye amahoro n’umunezero bagiraga. Ayo niyo mahame y’isi y’ibibazo n’umutima uhagaze.
Mu gihe ubugingo bwacu bwitandukanyije n’Imana, kamere yacu yo gukiranirwa iba yateye umugongo Ijwi ryayo. Iyo ntambara itubamo niyo ntandaro yo guhangayika no kubunza imitima nka Adamu na Eva. Iyo duhindukiriye ibyifuzo n’imigambi byacu bwite turahangayika kandi tukababazwa. Uko turushaho kwihugiraho ni nako turushaho guhangayika. Kutizera ubuzima ndetse n’imihindagurikire y’isi dutuye bihungabanya umutekano wacu ndetse bikanatubuza amahoro.
Niba utarabimenya, icyaha gishobora kuba impamvu yo guhangayika kwawe. Abantu bashakishiriza amahoro mu bintu byo hanze aha no mu mitungo. Bitwaza isi yuzuye ibibazo ngo niyo ibatera guhagarika imitima. Ariko ntabwo biteguye gushakira ayo mahoro mu mitima yabo.
Yesu Kristo, Umwami w’Amahoro
Nta mahoro ashobora kubaho mbere yo gukusanyiriza hamwe ibigize ubuzima byose, ngo bikorere hamwe n’uwaturemye kandi utwumva. Ibyo kandi bishoboka gusa iyo wiyeguriye Kristo wese wese. Si Umwami w’isi gusa, ahubwo anazi ubuzima bwacu kuva ku ntangiriro kugera ku mpera yabwo. Ni twebwe yatekerezaga ubwo yazaga hano mu isi “kumurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, no kuyobora ibirenge byacu mu nzira y”amahoro” (Luka 1:79).
Yesu atanga umucyo mu cyimbo cy’umwijima, amahoro mu cyimbo cy’imvururu, umunezero mu cyimbo cy’agahinda, ibyiringiro mucyimbo cyo gucika integer, n’ubuzima mu cyimbo cy’urupfu. Aravuga muri Yohana 14:27 aratubwita, ati “Mbahaye amahoro, mbasigiye amahoro yanjye, ntimuhagarike imitima yanyu”.
Kwihana Kuzana Amahoro yo mu Mutima
Igihe mwumva muremerewe kubera icyaha, umuti ni ukwihana mugahindukira kugira ngo ibyaha byanyu bibabarirwe (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19). Nibyo Yesu abahamagarira kugira ngo ubuzima bwanyu buhinduke rwose. “Ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28), muri Yohana 1:9 dusezeranywa ko “Nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranurwa kose”. Mbese mwiteguye ubwo butumire?
Iyo muje musanga Yesu muhabwa imbabazi n’umudendezo. Mu gihe cy’akababaro n’agahinda byo mu mutima, ukuzura urukundo n’imbabazi. Iyo Yesu yinjiye mu mitima yanyu, mubasha gukunda n’abanzi banyu, ibi bishoboka kubera imbaraga z’amaraso ya Yesu.
Amahoro Ahoraho
Nk’umukristo, kwizera Imana no kwiringira kugira neza kwayo bikurinda ubwoba no kwiheba, kubera ko idukunda kandi itwitaho. Kuki twiheba? Mbega ukuntu kwiringira Imana idahinduka kandi ihoraho iteka ryose biruhura! Twige gukora nk’uko Ijambo ry’Imana ritubwira muri 1Petero 5:7 riti “mumwikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe”. Dufite kandi n’isezerano rivuga ngo “Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye” (Yesaya 26:3).
Hamwe na Yesu Kristo mu mutima wawe, inyota y’amahoro irashira. Azaguha amahoro n’umutuzo biboneka mu kumwiringira gusa. Muzavuge mufatanyije n’umusizi ngo:
Nzi amahoro, aho ataba
Umutuzo, hagati mu miyaga ikomeye,
Cyangwa se, niherereye ahantu hatazwi,
Hamwe n’umwigisha wanjye nshobora gutera intambwe.
-Ralph Spalding Cushman
Uzagira amahoro y’umutima mu isi y’ibibazo! Fungurira Yesu urugi rw’umutima wawe nonaha – Maze umunsi umwe nawe azagukingurire umuryango w’Ijuru, aho amahoro nyayo ahora ubuziraherezo.